Cecile Kayirebwa – Marebe lyrics

Marebe atembaho amaribori
Naramubonye agorora ikimero,
Akebutse andebye ndoye icyo kibibi
Cyamubimbuye mu buranga,
Kikamurangiza mu gituza,
Kikamutembera mu mukondo,
Numva inkongi indemyemo ikome,
Ikibatsi kimpama mu gihumbi

Ni igicumbi gicuna ituze,
Ni igicaniro cy’urukundo
Yarugukwiza ho rukakotsa
Ntunagakuke ngo urwikure,
Ukarwitegereza rugatwika,
Uko umuririmba ugashya ururimbi,
umuririmba ugashya ururimbi,
Ijuru rikimuka ukimurata.
Uwankiranura nur’ibihinda,
Akampa umwanya wo kumuhimba,
Namuhera bugihumura,
Umunsi ukira nkimuhugiye ho.
Naramubonye avuga umurimbo
Andabutswe atangira akaririmbo,
Nsanze ari ihogoza ndatuza
Nkomeza kumva umuhogo atunze.
Uko nakarangamiye ibyo byiza,
Nsuma wese mugwa mu byano,
Nsanze ari ijuru ry'umwezi
Nanjye mpimbira ho umwato
Ni ko kumwita umwangakurutwa.
Nsubiye mwita Marebe yera
Kandi atemba ho amaribori.
Ni umutako wurutanisha
Ni ubutijima bw'urukundo,
Ni urukenyerero rwinkindi,
Nkunda inkesha ze z,umukwira.
Ni uruhimbiro rw'abahanga
Niba uhutiye ho agashungo
Utazi inganzo irera amakombe
Ntumukandire ho utamwica.

Submitted by Guest